wex24news

yakuyeho agahigo kadasanzwe kari gafitwe na Wizkid mu Bwongereza

Burna Boy yamaze kwinjira ku mubare w’abahanzi bake babashije kurenza Miliyari y’abumvise ibihangano byabo baherereye mu Bwongereza honyine.

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize yongeye kuhandikira amateka ahakorera igitaramo cyabereye muri Stade ya London kigakubita kikuzura aho ababarirwa mu bihumbi 80 aribo bacyitabiriye.

Ubu yamaze kuzuza umubare w’abumvise ibihangano bye muri iki gihugu bagera kuri Miliyari, kakaba ari agahigo katoroshye kugeraho binyuze ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music na YouTube.

Mu busanzwe aka gahigo mu Bwongereza kari gafitwe n’umuhanzi umwe rukumbi Wizkid.

Burna Boy kandi mu 2022 Album ye ‘Love, Damini’ yabashije guca agahigo aho yarazamutse ku rutonde rw’izindi zose kuri UK Chart igera ku mwanya wa 6, ikaba ariyo  Album y’Umunyafurika yabashije kugera kure hashoboka kuri uru rutonde.