wex24news

byanze yitabaza uwahoze ari umugore we

Kanye West watandukanye byemewe n’amategeko na Kim Kardashian, ubu yamwitabaje amusaba ubufasha bw’amafaranga.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Marca, umuraperi Kanye West yasabye ubufasha uwahoze ari umugore we Kim Kardashian nyuma yo kutumvikana na sosiyete ya Adidas yari inkingi ya mwamba ku bukire bwe.

Byavuzwe ko uyu muhanzi yasabye ubufasha bw’amafaranga Kim Kardashian nyuma y’amakimbirane yagiranye n’isosiyete bigatuma ahomba amafaranga menshi yinjizaga, ari nabyo byatumye ngo ubu ari mu bukene.

Ni mu gihe TMZ yo yatangaje ko zimwe mu mpamvu ziri gutera ubukene Kanye West harimo nko kuba album 2 aherutse gusohora yikurikiranije zitigeze zimwinjiriza ndetse ngo ari no kwishyura abanyamategeko be amafaranga menshi bitewe n’ibirego bitatu yarezwe harimo icy’ishimisha mubiri k’uwari umukozi we. Ikindi ngo isesagura ryamuranze kuva mu 2022 naryo ngo ryatumye atakaza amafaranga menshi.