wex24news

nyuma y’imyaka 15 ataririmba  mu rusengero yongeye kuharatamira

Mani Martin yongeye gutaramira mu rusengero nyuma y’imyaka 15 yari ishize atabikora nubwo yamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa 30 Kamena 2024 yataramiye mu rusengero rwitwa ‘Westover Hills Church’ ruherereye mu Mujyi wa Austin ho muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yamamazaga igitaramo cye, Mani Martin yasabye abakunzi be kucyitabira bakongera kubana mu bitaramo bye byo mu rusengero cyane ko yari amaze imyaka 15 atahataramira.

Ni igitaramo yakoze nyuma y’iminsi abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Iserukiramuco ‘Freedom Celebrations’ ritegurwa n’umunyarwenya Ramjaane Joshua binyuze mu muryango yashinze, Ramjaane Joshua Foundation.

Iki gitaramo cyari cyahuje abantu batandukanye barimo abimukira n’impunzi zifashwa cyangwa abafashijwe na Ramjaane Joshua Foundation, ndetse n’abafatanyabikorwa b’uyu muryango.