wex24news

Amatora y’Inteko yagize ubwitabire bwaherukaga mu myaka 38 ishize

Abafaransa kuri uyu wa 30 Kamena 2024 batoye abagize Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’iminsi 20 Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa asheshe iyari isanzweho.

Ikinyamakuru Al Jazeera cyatangaje ko byageze saa kumi n’imwe z’umugoroba aya matora amaze kwitabirwa n’abantu 59,39% muri miliyoni 49,3 z’abari kuri lisiti y’itora. Haburaga amasaha agera ku atatu ngo iki cyiciro kirangira, kuko isaha ntarengwa ni saa kumi n’ebyiri z’ijoro.

Ni ubwa mbere habaye ubwitabire bungana butya kuva mu 1986. Mu cyiciro cya mbere cy’aya matora mu 2022 ho ubwitabire bwagarukiye kuri 47,5%.

Perezida w’u Bufaransa akaba n’Umuyobozi Mukuru w’ishyaka Renaissance, Emmanuel Macron, na Marine Le Pen wa Rassemblement National ishinjwa ubuhezanguni ku kibazo cy’abimukira bamaze gutora, nk’uko babyemereje ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Muri rusange hazatorwa abadepite 577 kandi byitezweho ikizava muri aya matora ari cyo kizagena ahazaza ha Perezida Macron mu butegetsi.

Birashoboka ko mu gihe ishyaka Renaissance ryabura ubwiganze, hari ubwo yajya ku gitutu cyo kwegura, ikusanyabitekerezo ryakozwe mbere y’uko aya matora atangira kuri uyu wa 30 Kamena 2024 rigaragaza ko Rassemblement National ifite amahirwe yo kwegukana imyanya 36%, Renaissance igakurikiraho.

Mu gihe Inteko yakwiganzamo abatavuga rumwe na Macron, yagorwa no kuyobora iki gihugu kuko byaba bisobanuye ko abagize Inteko benshi bajya banyuranya n’ibyemezo bikomeye afata.

Icyakoze ku rundi ruhande, Umukuru w’Igihugu yagumana ububasha ku bijyanye na politiki mpuzamahanga no kubungabunga umutekano mu bihe nk’ibyo u Bufaransa bwaba burimo, biteganyijwe ko Minisiteri y’Umutekano itangaza ibyavuye muri iki cyiciro cy’amatora nyuma y’amasaha make arangiye.