wex24news

Umuti ukorerwa mu Bufaransa wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA) cyahagaritse ikwirakwizwa, n’ikoreshwa rya nimero A4042 y’umuti witwa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg (“comprimé effervescent”), ukorwa n’uruganda rwitwa UPSA SAS rwo mu Bufaransa.

Umuti wa EFFERALGAN VITAMINE C 500mg/200mg wakuwe ku isoko ry'u Rwanda

Rwanda FDA ivuga ko nyuma ya raporo zakemangaga ubuziranenge bw’uyu muti uvugwa hejuru, ubusesenguzi bwasanze warahinduye ibara aho kuba umweru, ibara ry’iyi nimero y’umuti ryarahindutse ikigina, binyuranye n’ibipimo by’ubuziranenge ugumba kuba wujuje.

Kubw’ibyo, Rwanda FDA yasabye abafite ububiko bw’imiti n’amashami yayo (bose, abinjiza imiti mu Rwanda, farumasi ziranguza n’izidandaza (bose), amavuriro ya leta n’ayigenga (Yose), abaganga n’abahanga mu by’imiti (bose) n’abakoresha imiti (bose) ibintu bikurikira:

Image