Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.
Sitade Amahoro ni Sitade yavuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga aho yavuye ku kwakira abantu ibihumbi 25 ubu ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45.
Mu ijambo rye ubwo yafunguraga ku mugaragaro Sitade, Perezida Kagame yavuze ko nta rwitwazo ku bafite impano yaba Abanyarwanda ndetse na Afurika ko ari cyo gihe ngo bazibyaze umusaruro, ndetse akaba yasezeranyije urubyiruko ko hari n’ibindi biri mu nzira.
Perezida Kagame kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira Perezida wa FIFA ndetse na Dr Patrice Motsepe uyobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wa CAF, umuvandimwe Patrice Motsepe, ndetse na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino. Aba bombi badushishikarije kubaka igikorwa remezo cy’umupira w’amaguru nk’iki.”
“Bakomeze ibintu byinshi kugira ngo bafashe u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika bagamije kuzamura umupira w’amaguru w’Abanyafurika binyuze mu bikorwa nk’ibi kugira ngo urubyiruko rwa Afurika rubone aho gukuriza impano zarwo. Ubu rero nta rwitwazo ku rubyiruko rwacu, mugomba kukora cyane ndetse neza.”
Dr Patrice Motsepe yashimiye cyane Perezida Kagame ku bw’igikorwa gikomeye bakoze cyo kubaka sitade yinjiye mu nziza muri Afurika ndetse no ku Isi.
Iyi Sitade Amahoro yamaze kwemerwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse no muri Afurika (CAF).