wex24news

Perezida wa FIFA yashimiye Perezida Kagame uteza imbere umupira w’amaguru

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuko akomeza guteza imbere umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Image

Infantino yamushimiye nyuma y’amasaha make Perezida Kagame, afunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro ivuguruye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Infantino yagiza ati: “Nshimiye byimazeyo, umuvandimwe wanjye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ku gufungura Sitade Amahoro i Kigali. Ni igikorwa ntagereranywa kizafasha guteza imbere umupira w’amaguru muri iki gihugu cyiza cyane.”

Infantino kandi yanashimiye ubutumwa bwa Perezida Kagame, yatanze umushimira we na Motsepe uyobora CAF, kuba barafashije u Rwanda kubaka Sitade Amahoro “mu guteza imbere iki gikorwa remezo cya siporo yacu.”

Guverinoma y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 160 z’amafaranga y’u Rwanda, mu kuvugurura Sitade Amahoro. Ni sitade yamaze kwemerwa na FIFA nk’ahantu hakwakirira imikino mpuzamahanga nyuma y’ubugenzuzi bwa CAF.