wex24news

abakandida 190 bamaze kwikura mu matora y’abadepite

Abakandida 190 bahatanaga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bamaze gukuramo kandidatire zabo mu rwego rwo gushyigikira ishyaka Renaissance riri ku butegetsi.

Bafashe iki cyemezo nyuma y’aho ishyaka Rassemblement National (RN) ry’abahezanguni ryegukanye amajwi 34% mu cyiciro cya mbere cy’aya matora yabaye tariki ya 30 Kamena 2024, Renaissance yo ikabonamo 20,3%.

Hari impungenge ko nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’aya matora kizaba tariki ya 7 Nyakanga 2024, RN ishobora kubona amajwi 289 y’ubwiganze busesuye, mu gihe RN yabona ubu bwiganze, ni yo yagira ijambo rikomeye mu gufata ibyemezo ku buzima bw’igihugu, nko gushyiraho guverinoma nshya. Mu bindi bishoboka harimo no kuba yasaba ko Perezida Emmanuel Macron yegura.

Ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo Kylian Mbappé wakiniye Paris Saint Germain na Jules Koundé wa FC Barcelone na bo basabye Abafaransa guhitamo neza, ntibatore abahezanguni bagamije gukumira abimukira.

Itegeko rigenga amatora ryemerera abakandida b’amashyaka yagize amajwi 12,5% mu cyiciro cya mbere gukomeza guhatana mu cyiciro cya kabiri, gusa hari bamwe mu bujuje ibisabwa badasanzwe ari abayoboke ba Renaissance bemeye guhara aya mahirwe kugira ngo bafungire amayira RN.

Biteganyijwe ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024 ari bwo hamenyekana urutonde ntakuka rw’abazakomeza guhatana mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora.