wex24news

yongeye gutorerwa kuba umucamanza mu Rukiko Nkemurampaka rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi

Umunyarwanda akaba n’umunyamategeko w’umwuga Ngoga Gakuba Thierry yongeye gutorerwa kuba umucamanza mu Rukiko Nkemurampaka rw’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi, ICC, inshingano agiye kuzuza mu myaka itatu iri imbere, ni ukuvuga kugeza mu 2027.

Mu itangazo ICC yashyize hanze, uru rugaga rugaragaza ko Me Ngoga yatowe mu nteko yarwo rusange yabereye i Paris mu Bufaransa.

Ubwo yavugaga kuri uyu mwanya yahawe, Me Ngoga yagize ati “nshimishijwe no kongera gutorwa kuba umwe mu bagize ICC ku nshuro ya kabiri kugeza mu 2027”

Me Ngoga kandi yabaye mu buyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ndetse akaba yarakoze mu bigo bya leta, ibyigenga n’imiryango mpuzamahanga itari iya leta.

ICC, Me Ngoga yatorewe kubamo umucamanza, ni urugaga rugira uruhare mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga mu by’ubucuruzi.

Uru rugaga rufite ububasha n’ubushobozi bwo guhuza inzego za leta n’abikorera hagamijwe ko abantu bakora ubucuruzi mpuzamahanga.