Ubuyobozi bwa BET Awards bwiseguye kuri Usher Raymond nyuma yo gusanga ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori ryaraciwemo kabiri ntiryatambuka ryose ngo rigere kubarebaga BET Awards kuri televiziyo bari mu ngo zabo.
Abari bakurikiye ibirori bya BET Awards byatanzwe mu rukerera rwa tariki 30 Kamena 2024 batunguwe no kumva micro ya Usher ikuweho igihe yari akiri kuvuga ku gihembo cya LifeTime Achievement yahawe.
Kuri uyu wa 3 Nyakanga 2024 Ubuyobozi bwa BET Awards bwaramutse bwihanganisha Usher ndetse n’abari bakurikiye ibi birori kuri televiziyo.
Ubwo ibi byari bikimara kuba bamwe biraye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko BET yakuyeho micro ya Usher kubushake bakeka yari agiye kuvuga kuri Sean Combs P Diddy utorohewe n’ibirego byo guhohotera abagore gusa ntibyari ukuri nkuko byemezwa n’abari mu nyubako ya Peacock Theater bakurikiye iki gitaramo imbonankubone