wex24news

Wizkid n’ umukunzi we ntiyorohewe n’abamusaba gukora ubukwe

Jada Pollock umugore wa Wizkid akaba n’umujyanama we yakuriye inzira ku murima abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi bamusaba gukora ubukwe.

Image

Abavuga ibi bongeye kubura umutwe nyuma y’ubukwe bwa Davido na Chioma bongera umuvuduko basaba Wizkid w’imyaka 33 na Jada w’imyaka 40 ko nabo bashyingiranwa.

Jada wabyaranye na Wizkid abana 2 yabwiye abakomeje kumushyiraho igitutu ko ubukwe busaba igihe kinini atari ibintu byo guhubukira.

Wizkid's children

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko benshi mu bavuga ibi baba batazi ibyo kubaka urugo cyangwa ibisabwa kugira ngo umuntu yubake urugo rwiza.