Mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Karayibe (Caraïbes),Inkubi y’umuyaga Beryl, yahitanye abantu 7 byitezwe ko yibasira Jamaïque hanyuma bigere no mu birwa bya Caïman kuri uyu wa Gatatu.
Ni umuyaga wari ku muvuduko mwinshi urenga kilometero 252 ku isaha ndetse zishobora guteza impanuka. Uyu akaba ariwo muyaga uremereye wa mbere uri mu cyiciro cya 5 cyagaragajwe na serivisi z’ikirere muri Amerika.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe imiyaga (NHC) cyanditse itangazo rigira riti: “inkubi y’umuyaga iherekejwe n’umuyaga uri ku gipimo kigera kuri 250 km ku isaha ndetse n’izamuka ry’amazi biribasira uduce twa Jamaïque n’ibirwa bya Caïmans kuri uyu wa Gatatu ku manywa na nimugoroba.
Umuyobozi wa NHC, Michael Brennan, yagize ati: “Amakuru meza ni uko Beryl yatangiye gucika intege.”
Gusa abayobozi baburiye abaturage bo mu turere dukunze kwibasirwa n’umwuzure kwitegura kwimuka.
Ku wa kabiri, Minisitiri w’intebe Andrew Holness yagize ati: “Ndashishikariza abanya Jamayike bose gufata inkubi y’umuyaga nk’ikibazo gikomeye.” “Icyakora, ntabwo ari igihe cyo guhagarika umutima.”