wex24news

yahagaritse kongera imishahara y’abadepite

Ukongererwa imishahara ku baminisitiri n’abadepite bo muri Kenya kwari guteganyijwe ntikuzabaho, nyuma yuko Perezida William Ruto ategetse ko izo gahunda zisubirwamo kubera kwamaganwa n’abaturage.

Bibaye nyuma y’icyumweru imyigaragambyo yitabiriwe n’imbaga ihatiye Ruto kureka umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari urimo kongera imisoro.

Ku wa gatatu, Lyn Mengich ukuriye akanama k’igihugu k’imishahara (SRC) yavuze ko kazahagarika izo nyongera ku mishahara ku bategetsi bo muri leta kubera “ukuri kuriho ubu kujyanye n’ubukungu”.

Mbere, ako kanama k’imishahara kari kagiye inama yo kongera imishahara ho 2% na 5% ku bategetsi bose bo muri leta, harimo n’abacamanza.

Uko kwisubiraho kwabaye nyuma y’ibiganiro na minisiteri y’imari, nkuko Mengich yabivuze.

Ruto yaretse gahunda zo kongera imisoro nyuma yuko abigaragambya binubiye ko badashobora kubona ubushobozi bwo kuyishyura, kuko basanzwe bagorwa no kwiyongera cyane kw’ikiguzi cy’imibereho.