wex24news

Minisitiri w’Intebe Sunak agiye gusimburwa

Ishyaka ry’Abakozi rya Keir Starmer, rishobora kuba ryatsinze amatora rusange yabaye ku wa 4 Nyakanga 2024 mu Bwongereza, rihigitse iry’aba-Conservateur rya Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak, bityo akaba agomba guhita agasimburwa.

Ibyavuye mu matora mu buryo bwa burundu ntibiratangazwa ariko amajwi yavuye mu biro by’itora hirya no hino yagaragaje ko itora ryafunzwe Ishyaka ry’Abakozi ritsindiye imyanya 410 kuri 650 y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe ishyaka ry’aba-Conservateur ryatsindiye imyanya 131 gusa.

Nyuma yo kubona ibyavuye mu matora by’agateganyo, Starmer yanditse ku rubuga rwa X ati “Kuri mwe mwese bashyigikiye ishyaka ry’Abakozi mu kwiyamamaza muri aya matora, kuri mwese mwadutoye ndetse mukagirira icyizere ishyaka ryacu ry’Abakozi, mwarakoze.”

Keir Starmer w’imyaka 61 wahoze ari umwavoka mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, biteganyijwe ko azemezwa n’Umwami Charles III ku wa Gatanu hanyuma ahita ashyiraho Guverinoma nshya.