wex24news

abayikoresha bazajya bemererwa kurema abantu bo kuri internet basa na bo

Urubuga rwa WhatsApp ruri mu mavugurura agamije gushyiraho uburyo bwo kuba abarukoresha bashobora kwifashisha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) bakarema abantu bo kuri internet basa nabo (personalized avatars), bifashishije amafoto yabo bwite.

Ni ukuvuga ko WhatsApp Beta ya 2.24.14.13, yashyizwemo purogaramu ya AI yitwa Llama yakozwe na Meta, sosiyete ifite mu nshingano WhatsApp.

Ni uburyo nyir’ugukoresha WhatsApp azajya yihitiramo mu gihe abukeneye, ubukoresha azajya afata ifoto ye isanzwe, ayinjize muri ya AI ya Meta, maze asobanure mu nyandiko uko yifuza kuba agaragara, aho yaba ari n’ibyo yaba akora.

Nyuma y’aho azajya abwira ya AI kumuzana agaragara bijyanye n’ibyo byifuzo yashyizemo, akanze ahanditse “imagine me”. Icyo gihe azajya ahita yohererezwa “avatar” ihura neza n’ibyifuzo bye.

Ntihataratangazwa itariki nyirizina ayo mavugurura azaba yarangiriye, WhatsApp irimo kuyakora no kuyagerageza binyuze muri purogaramu ya Google Play Beta, aho urwo rubuga rusanzwe rukorera amagerageza mbere yo kwemerera abarukoresha kuyifashisha.