wex24news

Netanyahu yatangaje igisa n’intambara yeruye kuri Hezbollah

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ishobora gushoza Intambara yeruye kuri Hezbollah nyuma y’uko yishe umwe mu basirikare bayo bakomeye.

Umutwe w’abarwanyi wa Hezbollah, uravuga ko wihoreye ugatera rokete zirenga 200 mu Majyaruguru ya Israel, nyuma y’uko yishe umusirikare wayo ukomeye.

Netanyahu yatangaje igisa n'intambara yeruye kuri Hezbollah

Igisirikare cya Israel, kivuga ko hari umusirikare ukomeye nabo batakaje, ariyo mpamvu ngo igiye gukomeza guhiga bukware aba barwanyi.

Amakuru ava muri Lebanon yemeza ko kuva Isiraheli yatangira intambara na Hamas muri Gaza, hakomeje kuba ukurasana kwa hato na hato kw’ingabo za Isiraheli ndetse n’abarwanyi ba Hezbollah.

Netanyahu, yavuze ko isaha n’isaha Israel yashoza Intambara yeruye kuri Hezbollah kuko ntawe ukinisha iki gihugu.

Israel ivuga ko imaze gutakaza abantu bagera kuri 20 mu mirwano n’umutwe wa Hezbollah, mu gihe uyu mutwe wo umaze gutakaza abarenga 300.