wex24news

Umukobwa wa Perezida yaketsweho ubutinganyi

Umukobwa wa perezida wa Kameruni yagaragaye mu mashusho arimo asomana n’undi mugore umunwa ku wundi , bituma acyekwaho ubutinganyi.

Umukobwa wa Perezida Paul Biya yaketsweho ubutinganyi

Inyandiko yashyize kuri Instagram yerekana uyu mukobwa w’imyaka 26 yakira umunyamideli w’umunyaburezili Layyons Valença bahuje urugwiro.

Yahise yandika kuri Instagram ye ko yapfiriye uyu munyamideli ku buryo yumva yamwimariyemo. Yagize ati” Naragupfiriye kandi ndashaka ko isi yose ibimenya”.Yahise yanashyiraho umutima nk’ikimenyetso cy’urukundo amufitiye.

Ntiyeruye ngo avuge icyerekezo cye ku bijanye n’imibonano mpuzabitsina (sexualité) aho ahagaze niba aryamana n’abo bahuje igitsina cyangwa niba akunda abagabo.

Ni mu gihe muri Camoron Ubusanzwe Abafashwe bari mu bikorwa by’ubutinganyi yaba ku bagabo cyangwa abagore bashobora guhanishwa gufungwa imyaka itanu.