wex24news

yasekeje abayobozi ubwo yananirwaga gusoma indahiro

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yasekejwe na Minisitiri Ushinzwe Amazi n’Isukura, Pemmy Majodina, wananiwe gusoma rimwe mu magambo agize indahiro.

abagize Guverinoma y’Ubumwe ya Afurika y’Epfo barahiriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Hari hashize iminsi itatu Perezida Ramaphosa ayitangaje, Guverinoma ya ANC n’andi mashyaka atavuga rumwe na yo igizwe n’abaminisitiri 32 ndetse n’abaminisitiri bungirije 43.

Umucamanza yahaye Minisitiri Majodina umwanya kugira ngo arahire, uyu muyobozi agira ati “Nzubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko, kandi nzakora akazi kanjye mu cyubahiro n’agaciro.”

Minisitiri Majodina yakomeje asoma ahanditse ko azakora inshingano ze, ageze ku ijambo ry’Icyongereza ‘conscientiously’ (bijyanye n’umutimanama), arisoma nabi, agira ati “Ni ibyo.”

Perezida Ramaphosa, Visi Perezida Paul Mashatile n’abandi baminisitiri bari bateraniye mu Nteko Ishinga Amategeko bahise baseka, na we araturika araseka, asubira muri iri jambo nk’uko yarisomye mbere.

Umucamanza yabwiye Minisitiri Majodina ko asubiramo indahiro, amubwira uko risomwa, arisoma neza bigaragara ko afite akanyamuneza.