wex24news

Minisitiri w’ingabo mushya yijeje gukemura ibibazo biri muri FARDC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Nyakanga 2024, Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen. Christian Tshiwewe, yamurikiye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo mushya, Guy Kabongo Mwadiamvita.

RDC: Minisitiri w'ingabo mushya yijeje gukemura ibibazo biri muri FARDC

Minisitiri w’intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo, ku ruhande rwe, yagaragaje icyemezo cye ndetse n’icya guverinoma yose cyo “gutanga ibisubizo bikwiye ku bibazo by’ingabo”, mbere yo guhamagarira igisirikare “kwigomwa, binyuze mu gukunda igihugu no kugira imyitwarire myiza, kugira ngo barengere ubusugire bw’igihugu”.

Umugaba mukuru w’ingabo yaboneyeho umwanya wo kwerekana uko igisirikare cyifashe muri rusange kuri ubu.