wex24news

bafunzwe bazira gufotora ishuri rya Perezida w’Inteko

Abakerarugendo b’Abanyamerika batandatu n’umushoferi wabo batawe muri yombi na Polisi ya Uganda ubwo bafatwaga bari gufotora ikigo cy’amashuri cya Anita Among, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.

Anita Among

Ubwo bari bari mu rugendo berekeza muri Pariki y’Igihugu ya Murchison Falls, umuyobozi wabo witwa Richard Dick Burk yasabye umushoferi gutwara gake kugira ngo yereke bagenzi be ikigo cy’amashuri umuryango wabo ufasha.

Uwari ushinzwe umutekano kuri iki kigo yabasanganiye abakanga, ababuza gufotora, bamusobanurira ko bari kureba uko ikigo batera inkunga kimeze. Ngo yahise abahamagarira abapolisi.

Aba bapolisi bamaze kuhagera, basobanuriye umuyobozi wa Polisi mu karere ka Bukedea, Richard Asiimwe, uko ikibazo giteye, asaba ko bajyana aba bakerarugendo kuri sitasiyo ya Ngora, mu bilometero bigera kuri 50 uvuye aho bari bageze.

Byarangiye aba bakerarugendo barekuwe nyuma y’igitutu cyinshi cy’abahamagaraga ku biro bya Polisi bya Bukedea, basaba ko barekurwa. Gusa Polisi na yo yabanje gufotora pasiporo zabo n’indangamuntu.

Obore yasobanuye ko ubwo umurinzi w’iki kigo yabonaga bafotora, yababajije impamvu, baramujijisha nk’abagiye guhagarika imodoka, ahubwo bayitwara n’umuduvuko mwinshi nk’aho bafite umugambi mubi. Ngo ni bwo bahagamariwe Polisi.