wex24news

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yeguye

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Gabriel Attal, yafashe icyemezo cyo kwegura nyuma y’aho ihuriro Ensemble ry’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron ritakaje imyanya myinshi mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Gabriel Attal remettra sa démission dès ce lundi matin

Mu myanya 501 yahataniwe mu cyiciro cya kabiri kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024, NFP yigaranzuye andi mahuriro, gusa muri rusange nta na rimwe ryagize ubwiganze busesuye bw’imyanya mu Nteko.

Biteganyijwe ko NFP izagira imyanya iri hagati ya 177 na 192 mu Nteko, Ensemble igire iri hagati ya 152 na 158, RN n’abayishyigikiye bagire iri hagati ya 138 na 145, aba-Républicains n’abayishyigikiye bagire iri hagati ya 63 na 67.

Kurushwa imyanya mu Nteko kwa Ensemble gusobanuye ko Minisitiri w’Intebe agomba kuba uw’ihuriro NFP ryegukanye imyanya myinshi, agasimbura Gabriel Attal wari umaze amezi atandatu muri iyi nshingano.

Attal yatangaje ko ageza ubwegure kuri Perezida Macron, asobanura ko ariko natemererwa kwegura bitewe n’imikino ya Olympique u Bufaransa bwitegura kwakira, yemera kuguma mu nshingano.