wex24news

Lewis Hamilton yegukanye British Grand Prix yaherukaga mu myaka itatu

Lewis Hamilton ukinira Mercedes Benz mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto wa Formula 1, yegukanye British Grand Prix, ibyaherukaga kuba mu 2021.

Ibi yabikoze ubwo hakinwaga isiganwa rya munani mu agize umwaka w’imikino wa Formula 1, aho ryakinwe ku Cyumweru, tariki ya 7 Nyakanga 2024, mu muhanda abakinnyi bazengurukamo inshuro 25 ku ntera y’ibilometero 5.8.

Kuva mu 2021 Hamilton yakomeje kwitwara nabi ndetse bikomerezaho kugeza no muri uyu wa 2024, gusa isiganwa rya Spanish Grand Prix ryasize abaye uwa gatatu bimwongerera imbaraga zo guhangana.

Kuri iyi nshuro yari mu mihanda yo mu gihugu cye kandi asobanukiwe cyane kuko ariwe mukinnyi umaze kuyitwaramo neza kurusha abandi. Yayegukaniyemo isiganwa inshuro icyenda.

Hamiltona w’imyaka 39 akoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 27 yasoje ari uwa mbere akurikirwa na Max Verstappen wabaye uwa kabiri arushwa isegonda rimwe.

Uyu mugabo uzakinira Ferrari mu mwaka utaha aherutse gutangaza, agaragaza ko atifuza kuva muri Mercedes Benz atitwaye neza kandi yaramufashije kwandika amateka.