wex24news

yashimye Imana yamukijije uburwayi bwari bumuhitanye

Umuhanzikazi w’icyamamare, Madonna, yafashe umwanya ashimira Imana nyuma yo kuzuza umwaka akize uburwayi habuze gato ngo bumuhitane.

Ni uburwayi bwamufashe butunguranye abari bamuri hafi bahita bamwihutana kwa muganga ngo akurikiranwe n’abaganga.

Gusa baje kumugezayo atakibasha kumva igikomye, kuko yaje kumara amasaha 48 yaguye muri koma bihangayikisha benshi bakeka ko ashobora no kuhasiga ubuzima, dore ko amahirwe yo kuba yakira yari asigaye ari make cyane.

Madona avuga ko tariki ya 4 Nyakanga 2023, aribwo yabonye igitangaza k’Imana ubwo abaganga bamubwiraga ko yakize ndetse ahita asezererwa mu bitaro kuri uwo munsi.

Uyu mugore akaba avuga ko ubu ubuzima bwe ari bwiza ndetse yishimira kuba amaze umwaka ameze neza.

Ati “Umwaka urashize mvuye mu bitaro kwitabwaho ku burwayi nari mfite, ubu nshobora guhagarara iwange nkazamura ibishashi by’umuriro. Nakize mu buryo bw’igitangaza kandi uyu mwaka ushize wambereye igitangaza. Warakoze Mana. Ubuzima ni bwiza!”.

Ubwo uyu mugore yakiraga yategetswe n’abaganga gusubika ibitaramo yagomba gukora muri iyo minsi, ndetse nawe aza kwandika ubutumwa yisegura ku bakunzi be.