wex24news

Umutoza wa Rutsiro yakoze ubukwe

Rubangura Omar usanzwe ari umutoza wungirije mu kipe ya Rutsiro FC ikina mu cyiciro cya mbere, yakoranye ubukwe na Ingabire Sal’wa bari bamaze igihe bari kumwe mu munyenga w’urukundo.

Ku cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ni bwo umutoza wungirije wa Rutsiro FC, Rubangura Omar, yasabye anakwa umukunzi we, Ingabire Sal’wa wari waramwemereye kuzamubera umugore w’isezerano.

Umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, wabereye mu Karere ka Musanze ndetse witabirwa n’inshuti n’abavandimwe n’imiryango ya Omar na Ingabire. Umuhango wo gusezerana mu mategeko, wabereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu kwezi gushize.

Uyu mutoza yaciye mu makipe nka Rwamagana City na La Jeunesse FC, mu gihe yazamukiye muri La Jeunesse FC yabereye umukinnyi.