wex24news

yongeye gutorerwa kuba umudepite mu Bufaransa

Hervé Berville ukomoka w’imyaka 34 y’amavuko mu mujyi wa Kigali akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inyanja nto n’urusobe rw’ibinyabuzima, kuri uyu wa 7 Nyakanga 2024 yongeye gutorerwa kuba umudepite uhagarariye agace ka Côtes-d’Armor mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa.

Berville usanzwe ari umuyoboke w’ihuriro Ensemble ry’imitwe ya politiki ishyigikiye ubutegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, yagize amajwi 63,63%, aho yari ahatanye na Antoine Kieffer wo mu ishyaka Rassemblement National (RN) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, wagize amajwi 36,37%.

Mu birori byo kwishimira intsinzi ye byabereye mu mujyi wa Dinan, Berville yakomewe amashyi y’icyubahiro, asezeranya abamutoye ko amajwi yabo menshi yayahaye agaciro, yizeza abatamutoye gukemura ibibazo byatumye bamutakariza icyizere.

Ati “Numvise ibibazo by’abatoye uwo twari duhatanye kandi nzashakira ibisubizo ahantu hose muri aka gace. Abatoye bohereje ikimenyetso, badusaba ko dukwiye kumva ibyihutirwa, tugahindura imikorere.”

Mu gihe Berville yari mu Rwanda, yabwiye umunyamakuru ko i Kigali hari abo mu muryango we barimo: mushiki we, nyirakuru, nyina wabo na nyirasenge. Yagaragaje kandi ko aterwa ishema no kuba agifite umuryango muri iki gihugu.