wex24news

Leta ya Kenya iri gushyirwa ku gitutu kubera urubyiruko rwinshi rwashimuswe

Imiryango yaburiye ababo mu bikorwa byo kwigaragambya ndetse n’ibifite abayo baburiwe irengero, ikomeje kotsa Leta ya William Ruto igitutu kugira ngo isobanuro irengero ry’abantu bayo.

Abantu barenga 39 baguye mu myigaragambyo karundura igamije kwamagana umushinga wo kongera imisoro muri Kenya, barimo n’umwana w’imyaka 12 gusa warashwe amasasu arenga 10, nyamara atari mu bigaragambya.

Uretse abapfuye, abandi benshi baburiwe irengero, aho Polisi ya Kenya ishinjwa kuba yarashimuse abaturage, ingingo ihabanye cyane n’Itegeko Nshinga icyo gihugu kigenderaho.

Ruto aherutse kuvuga ko hari abaturage bafashwe na Polisi kubera ko bari mu bikorwa bigize icyaha, cyangwa se bakaba bari barahamagajwe na Polisi ariko bakinangira.

Urubyiruko ibihumbi n’ibihumbi baherutse kwirara mu mihanda ya Nairobi n’indi mijyi ikomeye muri Kenya, bamagana umushinga wo kongera umusoro ku bicuruzwa, byinshi, umusoro wagombaga kuzamura cyane ikiguzi cy’imibereho muri Kenya.