wex24news

Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu 23

Ukraine yatangaje ko u Burusiya bwayigabyeho ibitero kirimbuzi bigizwe n’ibisasu bya missile byo mu bwoko busaga 40, kugeza ubu abaturage 23 akaba ari bo bimaze kumenyekana ko bishwe na byo.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 08 Nyakanga 2024, ndetse Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, abinyujije ku Rukuta rwa X atangaza ko u Burusiya bwabigabye bugamije gusenya imijyi nka Kyiv, Dnipro, Kryvyi Rih, Sloviansk na Kramatorsk.

Perezida Zelensky yanatangaje ko ibyo bitero biri mu bikomeye u Burusiya bugabye kuri Ukraine, ku buryo byangije n’ibindi bikorwaremezo byinshi birimo inyubako, ndetse bigasiga mu kaga ubuzima bw’abana bari mu bitaro i Kyiv.

Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari mu ruzinduko muri Pologne, aho byitezwe ko asinya amasezerano y’ubufatanye n’icyo gihugu mu kumutera inkunga yo kubaka igisirikare cye gihanganye n’u Burusiya muri iyi ntambara.

Mu butumwa yanyujije kuri X kandi, Perezida Zelensky yatangaje ko amahanga akwiye guha Ukraine ubufasha bwihuse, by’umwihariko ubwo gukumira ibyo bitero byo mu kirere igihugu cye kiri kugabwaho n’u Burusiya.