wex24news

Album ye yasubiye kuri Billboard nyuma y’amezi 4

Album y’umuhanzikazi Beyoncé yise ‘Cowboy Carter’ yari yarazimye yongeye gusubira kuri Billboard nyuma y’amezi 4 isohotse.

Magingo aya, iyi album yaje ku mwanya wa 10 ku rutonde rwa album 200 zakunzwe cyane kuri Billboard, mu gihe yari imaze igihe itanavugwa mu itangazamakuru, yewe itanagaragara ku rutonde rw’album zikunzwe.

Icyakora iyi album, ntiyabashije kuvugwa cyane ngo inamenyekane nk’izindi yakoze zirimo ‘Renaissance’ yasohotse mu 2022, aho yayikoreye ibitaramo byazengurukaga Isi bikanitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Ikinyamakuru Page Six cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyatangaje ko impamvu itamenyekanye cyane byatewe nuko Beyoncé yanze kuyimenyekanisha kugira ngo adahura n’itangazamakuru rikamubaza kuri P Diddy utorohewe muri iyi minsi, dore ko asanzwe ari inshuti yabo.

Ni mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko byatewe n’uko yagiye hanze bigahurirana n’amakimbirane ya Kendrick Lamar na Drake yahise yigarurira itangazamakuru hirya no hino ku isi.