wex24news

mugufasha imishinga yo kurengera ibidukikije  u Rwanda rwahawe miliyoni 50 z’ama-Euro 

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’iy’u Butaliyani ya miliyoni 50 z’ama-Euro [miliyari 70,997 Frw], agamije gufasha imishinga yo kurengera ibidukikije mu Rwanda.

Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda, Murangwa Yusuf, na Minisitiri w’ibidukikije n’umutekano w’ingufu w’u Butaliyani, Pichetto Gilberto, kuri uyu wa mbere tariki 8 Nyakanga 2024.

Murangwa Yusufu Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Murangwa Yusuf, yashimangiye akamaro k’aya masezerano.

Yagize ati “U Rwanda rwashyize ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku isonga muri gahunda z’iterambere nk’uko bigaragazwa n’umusanzu twiyemeje ku rwego rw’igihugu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya kwangiza ibidukikije kuko biri mu byangiza ikirere, bityo rero aya masezerano twasinye uyu munsi azagira uruhare runini muri iki gikorwa kizatwara asaga miliyoni 11 z’amadolali.”

Minisitiri w’ibidukikije n’ingufu z’umutekano w’u Butaliyani, Pichetto Gilberto, yavuze ko u Butaliyani buzakomeza gukora uko bushoboye ngo bushyireho uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije ku mugabane wa Afurika bafatanyije n’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko bazashora amafaranga mu mishinga igamije guhangana n’ibyo bibazo ku mugabane wa Afurika.

Ayo masezerano azashyirwa mu bikorwa binyuze mu kigo cy’u Butaliyani gishinzwe umutekano w’ingufu gitera inkunga imishinga itandukanye muri Afurika irengera ibidukikije, ikazafasha u Rwanda muri iyo mishinga.