wex24news

yiyemeje gufasha Ukraine gukaza uburinzi bw’ikirere 

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Washington izafasha gukomeza ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya ku mijyi itandukanye cyahitanye abantu benshi.

File - US President Joe Biden, right, meets with Ukrainian President Volodymyr Zelensky in the Oval Office of the White House, September 21, 2023, in Washington. (AP Photo/Evan Vucci)

Ibi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje mbere y’inama y’iminsi itatu ya NATO igomba gutangira i Washington kuri uyu wa Kabiri.

Ibitaro by’abana i Kyiv biri mu bikorwaremezo byangiritse kubera ibyo bitero, bituma amahanga abyamagana.

Muri Ukraine hatangajwe umunsi w’icyunamo nyuma ibi bitero bikaze bya misile by’u Burusiya mu mezi ashize, bihitanye byibuze abantu 41 abandi 166 barakomereka.

Abantu babiri bapfuye ubwo misile yasenyaga igice cy’ibitaro by’abana bya Ohmatdyt, ikigo kinini cy’ubuvuzi cy’abana cya Ukraine, kandi gushakisha abarokotse mu matongo.

U Burusiya bwahakanye gutera ibitaro bya Kyiv, buvuga ko byibasiwe n’ibice bya misile y’ubwirinzi mu kirere bwaUkraine, mu gihe Ukraine yavuze ko yabonye ibisigazwa bya misile y’u Burusiya.