Igisirikare cya Amerika cyavanye abakozi bacyo mu birindiro by’indege za gisirikare byo muri Niger bizwi nka Air Base 101 biri hafi y’ikibuga cy’indege mu murwa mukuru Niamey, mbere yo gusohoka mu birindiro by’ingenzi bya drones biri hafi y’umujyi wa Agazed uherereye mu butayu mu byumweru biri imbere .
Muri Mata, abategetsi ba Niger bategetse Amerika gukura ingabo zayo zigera ku 1.000 muri iki gihugu nyuma yo guhirika ubutegetsi umwaka ushize mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’ingabo ya Niger na Minisiteri y’ingabo ya Amerika bagize bati: “Bitewe n’ubufatanye n’itumanaho ryiza hagati y’ingabo za Niger na Amerika, iki gikorwa cyarangiye mbere y’igihe kandi nta kibazo.”
Icyo kigo kizwi ku izina rya Air Base 201,
Inteko ishinga amategeko ya Niger yahaye Amerika kugeza ku itariki ya 15 Nzeri yakuye ingabo zayo ku butaka bwayo.
Niger n’abaturanyi bayo bayobowe n’ingabo; Mali na Burkina Faso bashyize umukono ku masezerano yo kwishyira hamwe, byerekana kurushaho kwegerena kw’ibi bihugu biri mu karere ka Sahel karembejwe n’intagondwa z’Abayisilamu.
Bavuye mu masezerano ya gisirikare bari bafitanye n’Ingabo za Amerika, u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye.