wex24news

yagiriye inama abagabo yo gushaka abagore bakize

Rudeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria yagiriye abagabo inama yo gushikama bagashaka amafaranga.

Fotoattēla apraksts nav pieejams.

Bamara kuyabona nabo bakishakira abagore b’abakire, bagaca agasuzuguro k’abakobwa bahora bavuga ko bazashaka abagabo b’abakire bakabahindurira ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko abakobwa b’iyi minsi mbere y’uko bajya mu rukundo cyangwa gushyingiranwa n’umusore babanza kureba ubushobozi afite mu buryo bw’amafaranga

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yabwiye abagabo ko mu gihe babonye amafaranga nabo bagomba gushaka abagore bakize.

Ati:”Ikigero bagezeho bakomeza kuvuga ko umugabo agomba kuba afite amafaranga mbere y’uko bakundana cyangwa bashyingiranwa biteye ubwoba, muhindure ibyo muvuga, mushake amafaranga, hanyuma muzashake abakobwa nabo bakize. Buri wese agomba kuyashaka.”