wex24news

Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS

Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.

Uwumukiza Obed yari amaze imyaka ibiri akinira Muhazi United yagezemo mu mpeshyi ya 2022 avuye muri Nyanza FC.

Uyu mukinnyi aratangira imyitozo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Mukura VS imaze icyumweru itangiye kwitegura shampiyona ya 2024-2025.