wex24news

Kagame yavuze uko yahatiwe kujya kwiga muri Amerika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahishuye ko Leta ya Uganda yashatse kuburizamo urugamba rw’Ingabo za RPA-Inkotanyi rwo kubohora u Rwanda, binyuze mu gutatanya Abanyarwanda bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’iki gihugu.

Kagame n’abandi bofisiye bakuru batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda tariki ya 1 Ukwakira 1990 babaye mu ngabo za Uganda kuva Yoweri Museveni yafata ubutegetsi mu 1986.

Yasobanuye ko aba bofisiye b’Abanyarwanda batangiye guhamagarira bene wabo kwinjira mu gisirikare kugira ngo bazifatanye uru rugamba, gusa Leta ya Uganda yashatse kubatatanya kugira ngo batagera ku ntego yabo.

Yasobanuye ko Leta ya Uganda yari yarateganyije ko Gen Maj Fred Gisa Rwigema azajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we akajya muri Nigeria, Chris Bunyenyezi akajya ahandi, Emmanuel Bayingana akajya mu Burusiya.

Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga uyu mugambi, yasabye Rwigema kutajya muri Amerika, amusobanurira ko nagenda, urugamba rwo kubohora u Rwanda rushobora gusubikwa mu myaka itanu.

Ati “Yarabyanze, baranyohereza, nko kuvuga bati ‘Niba utagenda, uyu aragenda’ kubera ko batashakaga ko tugumana. Batekerezaga ko umwe nagenda, abandi baragira ibibazo. Ubwo barampamagaye, baravuga ngo ‘Fred yanze kugenda, ni wowe ugenda’. Navuze ko ntacyo bintwaye.”

Umukuru w’Igihugu yasubiye kuganira na Rwigema, amubwira ko kugira ngo umugambi wabo uzakunde, we yemeye kujya muri Amerika, amwizeza ko urugamba nirutangira, azashaka uburyo ajya kwifatanya n’ingabo za RPA.

Yasobanuye ko yabwiye Fred ati “Batekereza ko bamenye umugambi wacu. Nimbyanga, baradufunga twembi. Rero kugira ngo tubirokoke, dukomeze umugambi wacu, uhagume ukomeze utegure ibyo dushaka gukora. Njyewe ndagenda ariko nibitangira, nzashaka inzira, ngaruke byoroshye. Ntabwo nzakenera urushya.”

Perezida Kagame yasobanuye ko ubwo yajyaga kwiga muri Amerika, Jeannette Kagame yari atwite imfura kuko bari bamaze igihe gito bashakanye. Ati “Bankuye mu kwezi kwa buki.”

Gen Maj Rwigema yiciwe ku gasozi ya Nyabwishongwezi mu karere ka Nyagatare tariki ya 2 Ukwakira 1990. Nyuma y’iminsi mike, Kagame wari ufite ipeti rya Major yavuye muri Amerika, ayobora uru rugamba.