wex24news

Mpayimana yavuze ko natorwa ntawe uzongera kubyara abarenze batatu

Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Turere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, abwira abaturage baje kumva imigabo n’imigambi bye ko natorerwa kuba Perezida, nta muturage uzongera kubyara abana barenze Batatu.

Mpayimana Phillipe yashimye  abaturage ba Gakenke baje kumva imigabo n’imigambi bye, ndetse abagaragariza ko ari umukandida wifuza gusigasira ibyagezweho ariko akongeraho indi ntambwe irimo ibishya. 

Mu bikorwa bye byo  kwiyamamaza, yijeje Abanya-Rulindo ko nibamutora azateza imbere ibikorwaremezo birimo kubaka inzu ziciriritse zo kubamo, imihanda aho avuga ko mu masangano y’imihanda hazubakwa imihanda inyura hejuru izajya ikoreshwa n’abanyamaguru bitabaye ngombwa guhagarara. 

Kubyara abana 3 ni ingingo Mpayimana yagarutseho muri gahunda ze zo kwiyamamaza muri utu Turere two mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko nta muturage uzongera kubyara abana barenze batatu.