wex24news

Hamenyekanye amakipe n’imikino ya shampiyona 2024/2025 izakinirwa kuri Sitade Amahoro

Nyuma y’uko sitade Amahoro ivuguruwe ikagira ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza, mu mwaka w’imikino wa 2024-25 izakira imikino ibiri gusa ya shampiyona izahuza Rayon Sports na APR FC.

shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2024-25 , amakuru avuga ko umukino ubanza n’uwo kwishyura wa APR FC na Rayon Sports ari yo mikino yonyine izasohoka ku ngengabihe ya shampiyona izakinirwa muri Stade Amahoro.

Mu byagendeweho ngo ni uko aya makipe ari yo afite abafana benshi mu Rwanda byagaragaye ko Kigali Pelé Stadium idafite ubushobozi bwo kwakira uyu mukino kandi akaba ari yo afite ubushobozi bwo kuba yakuzuza Stade Amahoro, afite n’ubushobozi bwo kuba yakwishyura ibiteganywa kugira ngo Stade yakire umukino cyane ko bivugwa ko izaba yihagazeho.

Amakuru adafitiwe gihamya avuga ko kugira ngo ikipe yemererwe kuhakirira umukino igomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 40.