wex24news

Umukobwa wa Perezida Biya yeruye ko ari umutinganyi

Brenda Biya umukobwa wa Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yeruye atangaza ko aryamana n’abo bahuje igitsina, akavuga ko yizeye ko inkuru ye izafasha benshi ndetse bikaba byatuma n’itegeko rihana ubutinganyi muri icyo gihugu rihinduka.

Brenda Biya

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 9 Nyakanga 2024, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa Le Parisien, cyabaye nyuma y’icyumweru kimwe avuze ko aryamana n’abo bahuje igistina.

Uyu mukobwa yavuze ko hari benshi bameze nk’uko ameze kandi bahura n’ibibazo kubera abo bari bo, ati ”Niba nshobora kubaha ibyiringiro byo kubafasha kumva ko batari bonyine, niba nabereka urukundo nabikora nishimye”.

Yavuze ko urukundo rwe rwa mbere rwari umukobwa bikaba byarabaye ubwo yari afite imyaka 16 gusa bikamugora kubyakira, yaje kubirwanya cyane kuko yari azi umuco w’igihugu cye kandi akabona ko bidashoboka.

Yagize ati ”Nahoraga numva bimbangamiye kuguma muri ubwo bwihisho, nkahora numva meze nk’umwana warumbiye umuryango”.

Brenda Biya yavuze ko musaza we ari we wamuhamagaye mbere arakaye cyane amubaza ibijyanye nibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga atamenyesheje umuryango we nyuma agahamagarwa n’ababyeyi be bamusaba kubisiba gusa we avuga ko yamaze gufata icyemezo.

Muri Cameroun kuryamana n’uwo muhuje igitsina ni icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu, iri tegeko rikaba ryariho na mbere yuko se ajya ku butegetsi. Yavuze ko iri tegeko we abona ridakwiye kandi yizeye ko inkuru ye izarihindura.

Ihuriro rya DDHP riharanira uburinganire bw’abantu, ryatanze ikirego mu bushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Yaoundé rirega Brenda Biya ku “gukurura no gushishikariza ibikorwa by’ubutinganyi”.

Perezida w’iryo huriro Patrice Christ Guidjol yagize at i”Nta muntu uri hejuru y’amategeko”.