wex24news

yagaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde wahuye na Putin

Perezida wa Ukraine, Volodymir Zelensky yavuze ko bibabaje cyane uburyo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi yari mu biganiro na Perezida Putin, mu gihe Ingabo z’u Burusiya icyo gihe ari bwo zagabye igitero cyahitanye abagera kuri 39 muri Ukraine.

Russia’s President Vladimir Putin and Indian Prime Minister Narendra Modi walk during an informal meeting at the Novo-Ogaryovo state residence outside Moscow on Monday

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Volodymir Zelensky yavuze ko bibabaje uburyo umuyobozi w’Igihugu gikomeye nk’u Buhinde asura u Burusiya buri kwica abasivile.

Yanditse ati “Birababaje cyane kandi bibangamiye cyane imbaraga zishyirwa mu kugarura amahoro kubona umuyobozi w’Igihugu gifite demokarasi ikomeye ku Isi ahoberana n’inkoramaraso ya mbere i Moscow kuri uriya munsi”.

Perezida Zelensky yavugaga ni ku itariki 8 Nyakanga 2024 ubwo Modi na Putin bari bari mu biganiro i Moscow nyamara mu bilometero 900 uvuye aho bari bari ingabo z’u Burusiya zari ziri kugaba igitero gikomeye i Kyiv kikangiza bikomeye ibitaro by’abana bya Ohmatdyt bifatwa nk’ibya mbere muri by’abana muri Ukraine.

Minisitiri w’Intebe Modi ari i Moscow, yavuze ko nta cyahagarika umubano mwiza uri ahagati y’u Buhinde n’u Burusiya ndetse afungura ibiro bibiri by’abahagarariye igihugu cye mu mijyi ibiri yo mu Burusiya. Gusa, nta kintu na kimwe yigeze avuga kuri iyi intambara yo muri Ukraine.