wex24news

Sheebah agiye kugaruka gutaramira i Kigali

Sheebah Karungi ategerejwe i Kigali mu gitaramo yatumiwemo i Kigali cyiswe ‘The Keza camp out’ kizabera muri Camp Kigali ku wa 17 Kamena 2024 azahuriramo na Bwiza na Bushari.

Uretse aba bahanzi, ni igitaramo kizagaragaramo abandi banyamuziki barimo DJ Phil Peter na DJ Crush bazasusurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira, kimwe na MC Anita Pendo na MC Tino bazaba bafatanya gushyushya abantu.

Ibiciro byo kuzinjira muri iki gitaramo, aho mu myanya isanzwe bizaba ari ibihumbi 10Frw, muri VIP bikaba ibihumbi 20Frw, VVIP bikaba ibihumbi 40Frw naho ameza akagura ibihumbi 400Frw ku bari kugura amatike mbere, naho abazagurira amatike ku muryango, itike ya make izaba igura ibihumbi 15Frw, VIP igura ibihumbi 25Frw, VVIP ikazaba igura ibihumbi 45Frw naho ameza yo azaba yashyizwe ku bihumbi 500Frw.

Sheebah Karungi agiye kongera gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri kuko yahaherukaga mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2022 ubwo yari yatumiwe mu Iserukiramuco ‘ATHF’ ryabereye ku musozi wa Rebero.