wex24news

bijeje abo mu Burasirazuba bwa RDC umutekano no kubumbatira ubumwe

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yahamagariye abanye-Congo bavuye mu byabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhunguka, abakijujubywa n’intambara za FARDC abibeza ubutabazi mu bihe bidatinze.

featured-image

Yabigarutseho mu gusoza amahugurwa y’abayobozi ba Politike n’aba gisirikare ba AFC/M23 yabereye i Rutshuru.

Nangaa yagaragaje ko Leta ya RDC yirengagije abaturage bo mu bice bya Goma, Butembo, Beni, Ituri n’ahandi ku buryo bicwa umunsi ku munsi ntigire icyo ibikoraho.

Ati “Guverinoma ya Kinshasa yarabibagiwe. Ni byiza ko AFC ije kubaha umutekano.”

Yahamije ko abakuwe mu byabo n’intambara ishyamiranyije ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije na M23 babaga mu bice bya Nyiragongo, Rutshuru, Masisi basubira mu ngo zabo kuko hari amahoro n’umutekano.

yagize ati “Icyo dukeneye ni ukuba umwe. Nta Mututsi, nta Munandi, nta Muhutu, nta Munyanga, twese turi Abanye-Congo.”

Yahamije ko impinduka barwanira zitagomba gukomwa mu nkokora n’uwo ari we wese kandi zigatangirira i Rutshuru.

Umuyobozi w’Ingabo za M23, Maj. Gen. Sultan Makenga yatangaje ko RDC imaze imyaka irenga 60 yarangijwe n’umwanda w’imiyoborere mibi, urugamba barimo rukaba rugamije impinduka zikuraho ibyo bibazo.

Yahamije ko kugira ngo intego bafite igerweho bisaba ubufatanye hagati y’ingabo n’abandi.

Ni mu gihe hashize iminsi mike M23 na FARDC n’imitwe bafatanyije ku rugamba irimo na FDLR bemeranyijwe ku gahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ntambwe yatewe nyuma y’uko M23 ifashe agace ka Kanyabayonga, kari kabanjirijwe n’utundi twinshi twiganjemo uducukurwamo amabuye y’agaciro.