wex24news

yatsinzwe igeragezwa mu Bubiligi

Rutahizamu Ani Elijah uherutse gusinyira ikipe ya Police FC wari mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

Ku wa 21 Kamena 2024 nibwo Ani Elijah yagiye mu igeragezwa ry’icyumweru kimwe mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi.

Ani Elijah yari yagiye kureba ko yatsinda igeragezwa maze akaba yahita aba umukinyi w’iyi kipe yitwa Charleroi yo mu Bubiligi.

Nyuma yo kumarayo igihe kirenge iminsi 7 ari mu igeragezwa, uyu musore yaje gutsindwa maze agaruka mu Rwanda mu ikipe ya Police FC.

Akigera mu Rwanda yahise ahabwa akaruhuko kangana n’icyumweru kimwe aho bitangazwa ko arahita asubira muri Nigeria gusura umuryango we.