wex24news

Baina Ishimwe

igitaramo cya sauti sol cyimuriwe italiki

Igitaramo byari byitezwe ko kizahuriza i Kigali abahoze mu itsinda rya Sauti Sol cyajemo impinduka kuko aho kugira ngo kibe ku wa 18 Ukwakira 2024, cyimuriwe ku wa 30 Ukwakira 2024. Mu itangazo abateguye iki gitaramo bashyize hanze, bagaragaje ko izi mpinduka zatewe n’impamvu zitabaturutseho nubwo batigeze bazitangaza. Icyakora ku rundi ruhande, bemeje ko abaguze

igitaramo cya sauti sol cyimuriwe italiki Read More »

Zari na Shakib bashimangiye ko bababariranye

Nyuma y’igihe kitari gito urugo rwa Shakib Cham na Zari Hassan ruri mu muhengeri w’imibanire mibi yaherekejwe n’intambara y’amagambo, bashimangiye ko bababariranye kandi babanye neza. Nyuma y’umwuka mubi no guterana amagambo bombi bakoreye ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassani yaje guhitamo gusaba imbabazi umugabo we Shakib, ndetse ajya no muri Uganda guhura nawe ngo biyunge. Iby’uko

Zari na Shakib bashimangiye ko bababariranye Read More »

ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo byahagaze

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, bwategetse ko ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo bihagarara, nyuma yuko bigaragaye ko ubutaka bwagenewe gushyingurwaho busa n’ubwarangiye. Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo, Uwera Claudine yanditswe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, yamenyesheje ubuyobozi bwa Kompanyi RIP Company Ltd, iki

ibikorwa byo gushyingura mu irimbi rya Nyamirambo byahagaze Read More »

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura Benin

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ifite umukino na Benin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, yavuze uko abakinnyi babiri bavunikiye mu mukino wa mbere bameze, barimo umwe wakize n’undi utarakira utanagaragara muri uyu mukino. Ni umukino uba kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro, uje ukurikira uwabaye mu cyumweru gishize, u

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yo kwitegura Benin Read More »

Maj. Gen. Andrew Kagame yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF. Maj. Gen. Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w’Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred

Maj. Gen. Andrew Kagame yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere Read More »

Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka

Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OVG), cyaraye gitangaje ko kuva ku Cyumweru gishize ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka. Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi wemeje aya makuru, yavuze ko amashusho yafashwe na satelite yerekana ibikoma byasohotse muri kiriya kirunga bitemba ku buryo byari bimaze kugera ku ntera

Ikirunga cya Nyamulagira kiri kuruka Read More »

Ingabo z’u Rwanda zavuguruye Ishuri rya Kapuri

Kuwa Mbere, itariki 14 Ukwakira 2024, Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda zagize uruhare mu kuvugurura no gusiga amarangi Ishuri Ribanza rya Kapuri. Batanze kandi ibikoresho by’uburezi, batera ibiti by’imbuto kandi bakuraho ibihuru mu gihe cy’umuganda rusange witabiriwe n’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abaturage. Iri shuri ry’ibyumba umunani n’ibiro bibiri by’abakozi, riherereye mu nkengero za Juba, umurwa

Ingabo z’u Rwanda zavuguruye Ishuri rya Kapuri Read More »