wex24news

Baina Ishimwe

Ntagisanimana Saida yagizwe umutoza wa Fatima Women Football Club

Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yagizwe umutoza mukuru wa Fatima Women Football Club yo mu Karere ka Musanze. Mbere gato y’uko umwaka w’imikino 2023-24 urangira muri shampiyona y’Abagore, Saida ni bwo yatandukanye na AS Kigali WFC nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwaseshe amasezerano bari bafitanye ariko agaseswa mu buryo […]

Ntagisanimana Saida yagizwe umutoza wa Fatima Women Football Club Read More »

U Rwanda rwakiranye neza amasezerano avugurura imiyoborere y’Isi

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza iyemezwa ry’amasezerano avugurura imiyoborere y’ahazaza h’Isi (Pact for the Future) ishingiye ku butwererane mpuzamahanga bwubakiye ku kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu gushaka ibisubizo birambye no gutegura ibisekuru by’ahazaza. Aya masezerano yemerejwe mu Nama yiga ku Hazaza h’Isi (Summit of the Future) yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA),

U Rwanda rwakiranye neza amasezerano avugurura imiyoborere y’Isi Read More »

Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko uko ibiganiro bya Luanda biba, ari ko udafite ubushake bwo gukemura ibibazo biri hagati y’impande zombi agaragara. Tariki ya 31 Nyakanga, abahagarariye u Rwanda, RDC na Angola bemeranyije ko imirwano hagati y’impande zishyamiranye muri RDC ihagarara guhera tariki ya 4 Kanama 2024, umutwe witwaje intwaro

Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo Read More »

Loni ihangayikishijwe n’ibitero bya RSF muri el-Fasher

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’amakuru yerekeye ibitero bikomeye by’abarwanyi ba Rapid Support Forces ku mujyi wa el-Fasher wo mu gihugu cya Sudani. Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Antonio Guterres, yasabye ko Umugaba Mukuru wa RSF, yahita ahagarika intambara vuba. Guterres yavuze ko biramutse bikomeje uko bimeze akarere ka Darfur mu

Loni ihangayikishijwe n’ibitero bya RSF muri el-Fasher Read More »

Dr Caroline Asiimwe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Kenya

Umunya-Uganda, Dr Caroline Asiimwe, usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igiswahili mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Kenya, zomufatiye ku Kibuga cy’Indege cya Mombasa. Dr Caroline Asiimwe yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2022, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreports. Bivugwa ko Dr Asiimwe yerekeje i

Dr Caroline Asiimwe yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Kenya Read More »

amajwi ya Perezida yabazwe mu byiciro bibiri

Bibaye ubwa mbere mu mateka ya Sri Lanka kubara amajwi ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu hakabaho icyiciro cya kabiri cyo kubara amajwi, nyuma y’uko abakandida bose bahatanaga habuzemo uwagira amajwi angana na 50%. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri iki Cyumweru yatangaje ko Anura Kumara Dissanayake ari we watorewe kuba  Perezida w’iki gihugu ku majwi 42.31% nyuma y’amatora

amajwi ya Perezida yabazwe mu byiciro bibiri Read More »

Imfungwa zirenga 1600 zarekuwe

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku cyumweru imfungwa zirenga 1,600 zararekuwe ziva muri gereza ya Makala i Kinshasa kubera impamvu z’uburwayi budasanzwe. Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye iki gikorwa, yumvikanye anenga gereza gufunga abantu barwaye mu buryo bukomeye kandi batavurwa bikwiriye. Amashusho yagaragaje bamwe mu barekuwe batabasha kugenda kubera ibisebe bikabije bafite ku

Imfungwa zirenga 1600 zarekuwe Read More »

RDF yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe. Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye

RDF yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo Read More »

Trump yavuze ko natsindwa amatora y’uyu mwaka atazongera kwiyamamaza

Umukandida w’ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazongera kwiyamamaza naramuka atsinzwe amatora azahanganamo na Kamala Harris mu Ugushyingo uyu mwaka. Trump umaze kuba umukandida w’Aba-Républicains inshuro eshatu zikurikiranya, zirimo iyo yatsinze amatora akayobora kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ariko akaza gutsindwa na Joe Biden

Trump yavuze ko natsindwa amatora y’uyu mwaka atazongera kwiyamamaza Read More »

APR BBC yegukana igikombe cya 15 cya shampiyona 

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball y’Abagabo itsinze Patriots BBC amanota 73-70, yuzuza intsinzi enye kuri ebyiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, BK Arena.  Muri uyu mukino APR BBC yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya 15 cya Shampiyona.

APR BBC yegukana igikombe cya 15 cya shampiyona  Read More »