wex24news

Baina Ishimwe

Imfungwa zirenga 1600 zarekuwe

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku cyumweru imfungwa zirenga 1,600 zararekuwe ziva muri gereza ya Makala i Kinshasa kubera impamvu z’uburwayi budasanzwe. Minisitiri w’ubutabera Constant Mutamba wari ukuriye iki gikorwa, yumvikanye anenga gereza gufunga abantu barwaye mu buryo bukomeye kandi batavurwa bikwiriye. Amashusho yagaragaje bamwe mu barekuwe batabasha kugenda kubera ibisebe bikabije bafite ku […]

Imfungwa zirenga 1600 zarekuwe Read More »

RDF yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe. Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye

RDF yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo Read More »

Trump yavuze ko natsindwa amatora y’uyu mwaka atazongera kwiyamamaza

Umukandida w’ishyaka ry’Aba-Républicains mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko atazongera kwiyamamaza naramuka atsinzwe amatora azahanganamo na Kamala Harris mu Ugushyingo uyu mwaka. Trump umaze kuba umukandida w’Aba-Républicains inshuro eshatu zikurikiranya, zirimo iyo yatsinze amatora akayobora kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ariko akaza gutsindwa na Joe Biden

Trump yavuze ko natsindwa amatora y’uyu mwaka atazongera kwiyamamaza Read More »

APR BBC yegukana igikombe cya 15 cya shampiyona 

APR BBC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Basketball y’Abagabo itsinze Patriots BBC amanota 73-70, yuzuza intsinzi enye kuri ebyiri mu mikino ya nyuma ya kamarampaka.  Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2024, BK Arena.  Muri uyu mukino APR BBC yasabwaga gutsinda ikegukana igikombe cya 15 cya Shampiyona.

APR BBC yegukana igikombe cya 15 cya shampiyona  Read More »

trump yaciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere wa Amerika ukoresheje ‘Bitcoin’

Donald Trump uhataniye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoresheje ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka Bitcoin, bituma aba uwa mbere wayoboye iki gihugu ukoresheje iri faranga. Bitcoin ni rimwe mu mafaranga akoresherezwa kuri internet gusa. Banki nkuru z’ibihugu bimwe ziraryemera iz’ibindi ntiziryemere bijyanye n’imirongo cyangwa ingamba zigenderaho. Donald Trump yakoresheje iri faranga bwa mbere ku wa

trump yaciye agahigo ko kuba Perezida wa mbere wa Amerika ukoresheje ‘Bitcoin’ Read More »

Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura FC Nantes 

Myugariro w’Umwongereza ukinira ikipe ya Liverpool Trent Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura ikipe ya FC Nantes yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bufaransa. Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko umubyeyi wa Trent yagiranye ibiganiro by’ibanze na ba nyiri Nantes witwa Waldemar Kita aho ngo bifuza agera kuri miliyoni 112 z’amadolari y’Amerika

Alexander-Arnold ari mu biganiro byo kugura FC Nantes  Read More »

Mr Blue yavuze uko yakeneshejwe n’ibiyobyabwenge

Umuraperi wakunzwe cyane muri Tanzania no mu Karere Mr Blue, yatangaje ko ikigare cy’ibyamare bagenzi be cyatumye akoresha ibiyobyabwenge, yakena bose bakamushiraho akabura n’umwe. Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC, Mr Blue yavuze ko mbere yo kuba icyamamare, atigeze akoresha ibiyobyabwenge, bikaza guhinduka aho yabereye icyamamare. Ati: “Igihe natangiraga gukora umuziki, nari nkiri muto kandi

Mr Blue yavuze uko yakeneshejwe n’ibiyobyabwenge Read More »

APR FC yasabwe gushimisha Inkotanyi bagasezerera Pyramids

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh MK Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC guhigura imihigo bagiranye bagasezerera ikipe ya Pyramids, kuko ari cyo abakunzi b’Inkotanyi babategerejeho. APR FC kuri ubu iherereye mu gihugu cya Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izahuriramo na Pyramids yaho bari banganyirije i Kigali igitego

APR FC yasabwe gushimisha Inkotanyi bagasezerera Pyramids Read More »

Elon Musk yatangiye gukorwaho iperereza

Urwego Rushinzwe kurinda Abayobozi bakuru muri Amerika (Secret Service) rwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku byo umuherwe Elon Musk yanditse ku rubuga rwe rwa X, yibaza impamvu nta muntu wari wagerageza kwivugana Perezida Biden cyangwa Visi Perezida we Kamala Harris, bikaba kuri Donald Trump gusa. Ni amagambo Musk yanditse asa n’utebya nyuma y’uko tariki 15

Elon Musk yatangiye gukorwaho iperereza Read More »

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ashobora kwegura

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Michel Barnier utaramara ukwezi muri iyo mirimo, ashobora kwegura mu gihe yaba ananiwe gutoranya abaminisitiri mu mahuriro yose afite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, hagakorwa guverinoma ihuriweho. Icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma ihuriweho cyafashwe nyuma y’aho ihuriro ry’amashyaka NFP (Nouveau Front Populaire) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ritsindiye imyanya 180 mu Nteko Ishinga Amategeko,

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa ashobora kwegura Read More »