wex24news

Baina Ishimwe

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kongera gusubikwa

Umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona hagati y’Ikipe ya Rayon Sports na APR FC wari uteganyijwe tariki 19 Ukwakira, ugiye kongera kwimurwa na none kubera imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’. Uyu mukino wagombaga guhuriza amakipe yombi muri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri, gusa bihurirana n’uko uwo munsi Ikipe ya APR FC yari ifite umukino […]

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kongera gusubikwa Read More »

RIB yinjiye mu kibazo cya Miss Muyango

Nyuma y’uko hakwirakwijwe amashusho y’abakobwa babiri bari gukora imibonano mpuzabitsina n’umusore utaramenyekanye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagahamya harimo Miss Muyango Claudine, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bagize uruhare mu kuyakwirakwiza. Mu minsi ishize Miss Muyango abinyujije ku rubuga rwa X ubwo yari yitabiriye ikiganiro yatumiwemo ngo avuge kuri aya mashusho, yemeje ko

RIB yinjiye mu kibazo cya Miss Muyango Read More »

Eddy Kenzo yahagaritse gusohora indirimbo

Umuhanzi akaba n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni Kaguta mu bijyanye n’ubuhanzi, Edrisah Kenzo Musuuza uzwi cyane nka Eddy Kenzo yatangaje ko abaye ahagaritse gukora no gusohora indirimbo, agamije kwibanda mu gutunganya no gushyiraho inzego zirambye zizagirira akamaro abahanzi b’ejo hazaza muri icyo gihugu. Mu kiganiro aherutse kugirana n’ubuyobozi bwa Big Talent, Eddy

Eddy Kenzo yahagaritse gusohora indirimbo Read More »

Perezida Tshisekedi yashyikirijwe ubutumwa bwa perezida Lourenço

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida João Lourenço wa Angola burebana n’ibiganiro bya Luanda. Ubu butumwa yabushyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Ambasaderi Téte Antonio, kuri uyu wa 19 Nzeri 2024 nk’uko byasobanuwe n’ibiro bya Perezida wa RDC. Ibi biro byagize biti “Kuri uyu wa Kane,

Perezida Tshisekedi yashyikirijwe ubutumwa bwa perezida Lourenço Read More »

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu cye cyinjiye mu bihe by’intambara

Minisitiri w’Intebe wa Liban, Najib Mikati yatangaje ko igihugu cye cyinjiye mu bihe by’intambara nyuma y’iminsi ibiri bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa n’itumanaho bitangiye guturikira mu maboko y’ababikoresha. Ibi bikoresho birimo ibikora nk’ibyombo by’abasirikare, byatangiye guturika kuwa Kabiri w’iki Cyumweru, ibyibasiwe akaba ari ibikoreshwa n’umutwe wa Hezbollah udacana uwaka na Israel. Inzego z’ubutasi n’iz’Umutekano za

Minisitiri w’Intebe yavuze ko igihugu cye cyinjiye mu bihe by’intambara Read More »

U Rwanda rwashyikirije Zimbabwe toni 1000 z’ibigori

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, Guverinoma y’u Rwanda yashyikirije iya Zimbabwe toni 1000 z’ibigori mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi ku baturage bibasiwe n’ingaruka z’ubwiyongere bukabije bw’ubushyuhe bwo hejuru y’inyanja ya Pasifika buzwi nka El-Niño. Guverinoma y’u Rwanda yahagarariwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni mu muhango wo kubitanga, bikaba

U Rwanda rwashyikirije Zimbabwe toni 1000 z’ibigori Read More »

Bigoranye Arsenal ibonye inota rimwe

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025, Arsenal bigoranye yanganyije na Atalanta 0-0. Yari imikino itandatu (6), yasozaga umunsi wa mbere w’irushanwa rihuza amakipe y’ibigugu ku mugabane w’i Burayi, watangiye gukinwa ku wa Kabiri w’iki Cyumweru. Ikipe ya Atalanta yari yakiriye Arsenal mu Butaliyani, mu

Bigoranye Arsenal ibonye inota rimwe Read More »

Yago agiye kugirana ibiganiro n’abo yari amaze iminsi yijunditse

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje ko yiteguye kwicara ku meza y’ibiganiro bimuhuza n’abarimo umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Murungi Sabin, n’abandi yari amaze iminsi yijunditse, avuga ko batamwituye ineza yabagiriye mu myaka ishize. Uyu muhanzi usigaye aba hanze y’u Rwanda, avuga ko yeteguye kuganira n’aba bagabo bagakemura ikibazo kiri hagati yabo aho gukomeza kurebana ay’ingwe. Uyu

Yago agiye kugirana ibiganiro n’abo yari amaze iminsi yijunditse Read More »

icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri 2 i Nyamasheke cya menyekanye

Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryasobanuye ko impanuka y’imidoka yari itwaye abanyeshuri bavaga ku ishuri, babiri bakahasiga ubuzima, yatewe n’uko umushoferi yikanze uwatwaraga igare maze imodoka ikarenga umuhanda. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, mu Murenge wa Ruharambuga w’Akarere ka Nyamasheke. Umuvugizi wa

icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri 2 i Nyamasheke cya menyekanye Read More »

Ali Kiba yateye utwatsi amakuru kudacana uwaka na Diamond

Umuhanzi uri mu bafite izina rikomeye muri Tanzania Ali saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba, yateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko yaba adacana uwaka na Diamond Platinumz. Amakuru avuga ko amakimbirane aturuka ku mwuka mubi uri hagati ya Ali Kiba na Mbosso wandikira indirimbo abahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Diamond Platinumz

Ali Kiba yateye utwatsi amakuru kudacana uwaka na Diamond Read More »