wex24news

Baina Ishimwe

Umuyobozi wa The Winners FC yatawe muri yombi

Nshimiyimana David usanzwe ari Umuyobozi wa The Winners FC na Munyampundu Jean, umubyeyi ufite umwana ukina muri iyi kipe, batawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2024 nyuma y’igihe bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ariko barabuze. Aba bagabo kuva mu 2023 bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano n’icyo guhindura […]

Umuyobozi wa The Winners FC yatawe muri yombi Read More »

Hagiye kwibukwa Umuramyi Gisèle Precious

Hateguwe igikorwa cyo kwibuka  Umuhanzi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, umaze imyaka ibiri yitabye Imana. Gisèle Precious  yitabye Imana kuwa 15 Nzeri 2022, apfuye bitunguranye. Igikorwa cyo kwibuka uyu muramyi kizaba ku wa 20 Nzeri 2024, mu Karere ka Rubavu aho uyu muhanzi yari atuye. Gisèle Precious  yari azwi cyane mu

Hagiye kwibukwa Umuramyi Gisèle Precious Read More »

U Rwanda rwazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yazamutse umwanya umwe iva ku mwanya wa 131 ijya ku mwanya wa 130 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024. Ikipe y’u Rwanda yari ku mwanya wa 131 ku rutonde rwaherukaga gusohoka muri Nyakanga 2024. Ikipe y’Igihugu iheruka gukina

U Rwanda rwazamutse umwanya umwe ku rutonde rwa FIFA Read More »

KNC yaburiye Aba-Rayons bashobora guca mu bakinnyi be

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) yaburiye Aba-Rayons bafite akayihayiho ko guha ruswa abakinnyi be, ko bashobora kuzataha bari mu mapingu nyuma y’umukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzahuza amakipe yombi mu mpera z’icyumweru. Ibi ni bimwe mu byatangarijwe mu kiganiro kugaruka kuri uyu mukino umuyobozi wa Gasogi United yagiranye n’itangazamakuru ku gicamunsi

KNC yaburiye Aba-Rayons bashobora guca mu bakinnyi be Read More »

Mukabalisa na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena

Mukabalisa Donatille wahoze ayoboraga Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Ndangiza Hadija wari usanzwe ari muri Sena  batorewe kuba Abasenateri bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, asize aba bombi batorewe  guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe abandi babiri bazatorwa

Mukabalisa na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena Read More »

Impande zihanganye muri Sudani zagaragaje ko zikeneye amahoro

Igisirikare cya Leta ya Sudani n’icya Rapid Support Forces (RSF) bahanganye byavuze ko bifunguye imiryango ku bisubizo by’amahoro ku ntambara imaze amezi arenga 17, mu rwego rwo gusubiza Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wahamagariye impande zirwana kongera kwitabira ibiganiro. Ku wa Gatatu, Umuyobozi w’ingabo, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko Guverinoma

Impande zihanganye muri Sudani zagaragaje ko zikeneye amahoro Read More »

U Rwanda rwifashe ku mwanzuro wa Loni wo gusaba Israel kuva muri Palestine

U Rwanda rwifashe ubwo inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yatoraga umwanzuro ujyanye no gusaba Israel kuva mu bice byose bya Palestine yigaruriye, bigashyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze amezi 12. Uyu mwanzuro usaba Israel kuva mu bice bya Palestine bitarenze amezi 12 ufashwe. Watowe n’ibihugu 124, ibindi 14 birawanga mu gihe ibyifashe birimo n’u Rwanda ari

U Rwanda rwifashe ku mwanzuro wa Loni wo gusaba Israel kuva muri Palestine Read More »

Igisirikare cya Somalia cyataye muri yombi umuyobozi wa Al Shabab

Kuri uyu wa Gatatu, Somaliya yatangaje ko yafashe umunyamuryango mukuru w’umutwe w’iterabwoba al-Shahaab mu Ntara ya Galgadud iherereye mu gihugu rwagati. Minisiteri y’ingabo y’igihugu mu itangazo rigufi yavuze ko Ingabo z’igihugu cya Somaliya (SNA) zafashe Ali Geelle, umuyobozi mukuru w’umutwe w’iterabwoba ufatanije na al-Qaeda, al-Shabaab, mu gikorwa cya gisirikare cyabereye mu ntara yo hagati ya

Igisirikare cya Somalia cyataye muri yombi umuyobozi wa Al Shabab Read More »

U Rwanda rwugutse icapiro rigezweho 

Mu Mujyi wa Kigali huzuye icapiro rya mbere rinini mu Rwanda ry’Ikigo ‘1000 Hills Printing and Packaging Ltd’, ryitezweho kuruhura Igihugu umutwaro wo gucapisha umubare munini w’ibitabo gikeneye mu mahanga. Iri capiro rifite imashini zigezweho zikunze kuboneka gusa mu macapiro yo ku Mugabane w’i Birayi, zifite ubushobozi bwo gucapa (printing), gutubura (multiplication) no gupakira (packaging)

U Rwanda rwugutse icapiro rigezweho  Read More »