Nyabugogo: impanuka ikomeye y’ikamyo yagonze moto umugenzi umumotari yari atwaye akomereka mu buryo bukomeye.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024. Abatangabuhamya bavuga ko batunguwe n’uburyo iyi kamyo yagonze iyo moto kandi byari birimo kugendera mu cyerekezo kimwe. Havugimana Janvier yagize ati “Njye nshidutse igonze moto umumotari agwa hasi, umugenzi na we imukandagira umutwe ariko ntunguwe n’uburyo ibagonze kandi […]