u Burusiya Bwohereje muri Niger ingabo n’ibikoresho bya gisirikare, nyuma yo gufata icyemezo cyo kwirukana iza america.
Televiziyo ya Niger yaraye yerekanye amashusho y’ingabo z’u Burusiya zisesekara ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Niamey, zifite ibikoresho birimo intwaro zifashishwa mu guhangana n’ibitero byo mu kirere. Umwe mu basirikare b’u Burusiya yatangarije iki gitangazamakuru ko icyabajyanye i Niamey ari ukugira ngo bashyire mu bikorwa ubufatanye mu bya gisirikare buri hagati y’ibihugu byombi.Mu kwezi gushize […]