Ingabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatashye.
Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 9 Mata 2024, cyitabiriwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO, Marc Malago Kashekere uyobora by’agateganyo intara ya Kivu y’Amajyepfo na Ambasaderi Zhano Bin w’u Bushinwa muri RDC. Bintou yashimye ibyo izi ngabo zagezeho mu gihe zari zimaze muri Kivu y’Amajyepfo, ahamya ko zatanze umusanzu ukomeye mu […]