Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwagiye rwiyubaka mu nzego zitandukanye, ariko hakaba hari abashaka kugaragaza ko ntacyahinduste.
Yakomoje kuri iyi ngingo ubwo yasubizaga umunyamakuru wari umubajije ukuntu ngo atajya akunda kugaragara cyane aseka, nyamara asubiza ko muri iki gihe ahubwo yishima agaseka kuko hari ibishimishije byatuma umuntu useka, mu gihe mu myaka ishize yatambutse ntacyo abona cyari gutuma akunda guseka. Umukuru w’Igihugu yavuze ko abamuvugaho kuba uwo atari we , akenshi babivugira […]